Umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza kiyovu Sports yesurana na Police FC, Kiyovu Sports yahigiye gucyura agahimbazamusyi

Police FC irakira Kiyovu Sports kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukwakira mu mukino ufungura umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino utaraba woroshye urabera kuri Kigali Pele stadium i Saa 18h00. aya makipe yombi yanzinze imikino y’umunsi 7 wa shampiyona aheruka gukina. Amakipe yombi akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho kiyovu Sports iri ku mwanya wa 12 mugihe Police FC iri kumwanya wa 5 n’amanota 10.

Mu mikino 6 Police FC imaze gukina uyu mwaka w’imikino yatsinze 3 itsindwa 2 inganya 1. Kiyovu Sports mu mikino 7 yatsinze 3 inganya imikino 3 itsindwa 1.

Mu mikino itanu iheruka kubahuza muri shampiyona y’u Rwanda Kiyovu Sports yatsinzemo 3, police FC itsinda 1 banganya umukino umwe. Mu mikino 25 baheruka gukina buri kipe yatsinze 11 banganya inshuro 3.

Abakinnyi ba kiyovu Sports baheruka kubwirwa n’Umuyobozi wabo ko azajya abaha agahimbazamusyi bakiva mu Kibuga igihe cyose batsinze. Ibyo byatumye baza kuri uyu mukino bakaniye kugirango barebe uko bacyura naka none.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda