YAMEN ZELFANi watozaga Rayon Sports yabonye akazi mu ikipe ikinamo umukinnyi w’umunyarwanda muri Saudi Arabia

Umunye Tunisia YAMEN ZELFANi uheruka gutandukana na Rayon Sports kubwumvikane yamaze kubona akazi muri Saudi Arabia mu ikipe yitwa Al-Kawkab FC.

YAMEN ZELFANi yatandukanye na Rayon Sports nyuma yo kutiwara neza ngo ageze ikipe mu matsinda kandi yari imwe mu ntego nkuru yari yasinyiye.

Nyuma yo kuva muri Murera uyu Mugabo yahise abona akazi muri Al-Kawkab FC yo muri Saudi Arabia ikinwamo n’umukinnyi w’umunyarwanda umuzamu Kwizera Olivier.

Al-Kawkab FC ni ikipe ibarizwa mu mujyi wa Al Khari muri Saudi Arabia, ikaba ikina icyiciro cya Gatatu muri iki gihugu.

Ntabwo ari ubwa mbere Yamen Zelfani atoje iyi kipe kuko no mu mwaka w’imikino 2021-22 uyu mutoza yari afite Al-Kawkab FC nk’umutoza mukuru. Nyuma ye iyi kipe imaze gutozwa n’abatoza bagera ku munani.

Umutoza YAMEN ZELFANi mu ikipe ya Al-Kawkab FC

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda