Turacyari ku gikombe, iby’umwuka mubi sibyo, umusaruro wacu natwe situwishimiye, Kapiteni w’ikipe ya Mukura Victory Sports

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira Ikipe ya Mukura Victory Sports irakira Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda.

Mbere y’uko uyu mukino uba Kapiteni w’ikipe ya Mukura Victory Sports Ngirimana Alex twamwegereye agira icyo adutangariza. Alex agaruka ku makuru y’umwuka mubi amaze agihe avugwa muri Mukura yagize ati ” nibyo koko ntabyumvise babivuga ariko muri rusange ikipe imeze neza nta mwuka mubi urimo Abantu ntiwababuza kuvuga, nt’abakinnyi bigeze bigumura, twe turi kwitegura umukino neza”.

Abajijwe ku musaruro w’ikipe kugeza ubu yatangaje ko umusaruro bafite atariwo bifuza ati: amanota 9 dufite kugeza ubu ntabwo ariwo musaruro twifuzaga ariko nta nubwo turi ahantu habi cyane, turi kureba imikino iri imbere nituyitsinda tuzagenda tuzamuka.

Tumubajije kubakinnyi bagiye niba ataribyo biri gutuma ikipe itabona umusaruro Alex yavuze ko ataribyo ahubwo ari uko aba basimbuye bataribona mu ikipe.

Kubijyanye no gutwara igikombe, Kapiteni wa Mukura Alex yavuze ko bigishoboka cyane ko amakipe abari imbere atabarusha amanota menshi.

Ngirimana Alex yasoje asaba abafana b’ikipe ya Mukura kuza ku Kibuga kubashyigikira ndetse bakirinda kumva amagambo yo hanze y’ikipe ayisebya.

Mukura iri kumwanya wa 7 kurutonde rwa shampiyona n’amanota 9, naho Bugesera FC bazakira iri kumwanya wa 8 ifite amanota 8, mu mikino irindwi amakipe yombi amaze gukina.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda