Umunsi nishimiyeho niwo munsi nongeye kubabariraho Junior Giti yongeye gushengura n’agahinda.

Umunyarwanda yaciye umugani ati Bucya bucyana ayandi, arongera ati ibyisi ni gatebe gatoki uyu munsi uba wishimye ejo ukababara niko isi imeze, hamwe baba baseka ahandi barira.

Ibyabaye kumugabo ukomeye cyane hano mu Rwanda mugusobanura filime nanubu ntarabasha kubibonera igisobanuro, keretse Imana yonyine niyo yabasha kumusobanurira ibyabaye.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Junior Giti nkumwe mubasobanuzi bafilme bakunzwe, akaba ari umugabo w’ubatse ufite umugore n’abana.

Buriya akenshi iyo abantu bubatse baba bashaka kuzagura umuryango nabo bakagira abantu babakomokaho kuko nabo baba bashaka kubaka igisekuru cyabo.

Tariki ya 17/08 nibwo umuryango w’uyu mugabo wibarutse umwana wabo w’umukobwa bamwita Bubuna byari ibyishimo bikomeye kumuryango wabo, ariko nanone ngo ntawe umenya uko ejo bizaba bimeze kuriyo tariki ya 17/08/2022 hadaciyeho imyaka myinshi rwose mugihe yiteguraga isabukuru y’umwana we niwo munsi yaburiyeho umuvandimwe we mukuru ariwe Yanga wamamaye nawe mumyaka yo hambere nk’umusobanuzi wama filime

Byari ibihe bitoroshye kuri Junior Giti numuryango we ndetse n’abanyarwanda muri rusange kubera uyu mugabo Yanga wakundwaga nabatari bacye.

Junior Giti abinyujije kurukuta we rwa Instagram yatangaje ifoto Yanga ateruye Bubuna umwana ya Junior maze ayiherekesha  amagambo yuzuye agahinda
yagize ati “umunsi w’amagorane ni umunsi umukobwa wange yavukiye ni wo munsi naburiyeho mukuru wange Yanga”.

Isabukuru y’umwana wange niwo munsi nzajya mbandi kwibukaho umuvandimwe wange, ni uruhurirare rw’ibyishimo n’umubabaro.

Cyakora uyu mugabo yagaragarijwe urukundo nabakunzi be bamwihanganisha bamubwirako Imana ariyo izi impamvu yabikoze

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga