Umukunnyi w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yahawe ukwezi kose atagaragara mu bikorwa by’ikipe kubera kurya ruswa akajya yitsindishwa ikipe ikaba igeze ahatishimiwe n’abafana

 

Umukinnyi yahawe igihano cy’ukwezi atagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ikipe kubera kurya ruswa mu mikino imwe n’imwe ntibyishimirwa n’abafana benshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023, ikipe ya Bugesera FC yabyutse yandika ibaruwa imenyesha umuzamu Shawuline ko abaye ahagaritswe mu bikorwa byose by’ikipe bamushinja kujya yitsindishwa mu mikino imwe n’imwe ndetse bemeza ko yabaga yabigizemo uruhare.

Uyu muzamu wa Bugesera FC hashize igihe uko imikino imwe n’imwe itandukanye yajyaga kuyikina bivugwa ko hari abayobozi bamugezeho ndetse bakanamuha amafaranga kugirango ikipe ya Bugesera FC itsindwe cyane ko we aba ari mu bagomba gucungura iyi kipe ye bitewe n’ubuhanga azwiho.

Shawuline yaje mu ikipe ya Bugesera FC avuye mu makipe akomeye arimo Sunrise FC ariko naho icyatumye bamurekura batangaza ko atari uko ari umuzamu w’umuswa ahubwo ngo ni uko agenda avugwa muri ibyo bintu bya ruswa ariko kugera aho yageze ntabwo yigeze abivamo nubundi yakomeje kubivugwaho binamuviriyemo guhanwa.

 

Related posts

Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.