Hamenyekanye irwara iteye ipfunwe myugariro wa APR FC Niyigena Clement yarwaye ikagirwa ubwiru ikaba igiye gutuma kugaruka mu kibuga uyu mwaka bitakigarukwaho

 

Myugariro w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Niyigena Clement, hamenyekanye irwara amaranye iminsi igiye gutuma kugaruka mu kibuga uyu mwaka byarashyizweho akadomo.

Ikipe ya APR FC imaze igihe ikina idafite abakinnyi bayo bakomeye ndetse banayifasha mu mutima w’ubwugarizi barimo Niyigena Clement ndetse na Buregeya Prince hamwe na Niyomugabo Claude ukina nka myugariro ariko aciye ku ruhande ariko Prince na Claude nibo twari tuziko bafite ibibazo by’imvune ariko Clement we byavugwaga ko arwaye gusa.

Muri iyi wikendi nibwo hamenyekanye amakuru avugwa ko Niyigena Clement afite indwara ikomeye ari yo mpamvu APR FC itigeze ibitangaza. Amakuru dukesha Flash FM ni uko uyu mukinnyi ngo arwaye inkorora iteye ubwoba bituma benshi bemeza ko ashobora kuba arwaye Igituntu.

Kuva ikipe ya APR FC yakina idafite aba bakinnyi gutsinda byagiye bigorana biza no gutuma igenda itsindwa rimwe na rimwe ndetse iza no gukurwa ku mwanya wa mbere ufitwe na Kiyovu Sports kugeza ubu muri Shampiyona.

Ikipe ya APR FC muri iyi wikendi, nyuma yo gusanga Rayon Sports kuri final y’igikombe cy’amahoro, izahura na Rwamagana City mu mukino ubanziriza uwa nyuma wa Shampiyona ugomba nawo kugaragaza niba iyi kipe izatwara igikombe cy’amahoro ndetse na Shampiyona.

 

Related posts

Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.