Umukinyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Danny Usengimana yasezeye kuri Police FC agiye kwerekeza Iburayi

Umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi wakinaga muri police FC muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze gusezera Ku bakunzi b’iyi kipe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Danny Usengimana yanditse ati : “46 Goals in 4 Amezing seasons with good team @policefcrwanda Mwarakoze cyane from day 1 mungirira ikizere nzahora mbazirikana mwakoze byinshi mwahinduye byinshi mubuzima bwanjye, Mwarakoze.

Mbonereho no kubifuriza ishya nihirwe muntego zanyu”.

Danny Usengimana agiye gukomereza urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’Ububiligi mu kiciro cya kabiri, amasezerano yayasinye mu cyumweru gishize, agiye gusubirayo atangira akazi.

Uretse kuba ari umwataka w’ikipe y’igihugu Amavubi, Danny yakiniye amakipe akomeye arimo APR FC na Singida United.

Related posts

Ese koko APR Niyo irinyuma y’umwuka mubi uri muri Rayon Sport?

Umurozi waroze Rayon Sport ngo idatwara igikombe yabigezeho ubuyobozi bubiha umugisha

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe