Umukinyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Danny Usengimana yasezeye kuri Police FC agiye kwerekeza Iburayi

Umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi wakinaga muri police FC muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze gusezera Ku bakunzi b’iyi kipe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Danny Usengimana yanditse ati : “46 Goals in 4 Amezing seasons with good team @policefcrwanda Mwarakoze cyane from day 1 mungirira ikizere nzahora mbazirikana mwakoze byinshi mwahinduye byinshi mubuzima bwanjye, Mwarakoze.

Mbonereho no kubifuriza ishya nihirwe muntego zanyu”.

Danny Usengimana agiye gukomereza urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’Ububiligi mu kiciro cya kabiri, amasezerano yayasinye mu cyumweru gishize, agiye gusubirayo atangira akazi.

Uretse kuba ari umwataka w’ikipe y’igihugu Amavubi, Danny yakiniye amakipe akomeye arimo APR FC na Singida United.

Related posts

Nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro 5 aho gukina na Rutsiro FC cyangwa Etincelles_Umutoza wa Amagaju yishongoye kuri Rayon

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?