Umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda wahawe abasifuzi mpuzamahanga

Umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup” ugomba guhuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC n’Iy’Igipolisi cy’u Rwanda, Police FC wahawe abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda bayobowe na Ishimwe Jean Claude uzaba ari hagati mu kibuga.

Ni umukino itegerejwe kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki 10 Kanama 2024 muri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé, i Nyamirambo.

Uhuza ikipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona [uyu mwaka ni APR FC] n’ikipe yatwaye Igikombe cy’Amahoro [uyu mwaka ni Police FC].

Mu makuru yatanzwe na FERWAFA ari na yo itegura iki Gikombe, ni uko abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda ari bo bazaba bahagarariye uyu mukino.

Ishimwe Jean Claude bakunze kwita “Cucuri”, ni we uzaba watamiye ifirimbi hagati mu kibuga, umusifuzi wa mbere w’igitambaro azaba ari Mutuyimana Dieudonnéuzwi nka “Dodos”, mu gihe uwa kabiri w’igitambaro azaba ari Ishimwe Didier, mu gihe Ruzindana Nsoro azaba ari umusifuzi wa kane.

Hagati aho Nduwumwami Jean Alpha azaba ahagarariye umukino, “Commusseur”.

Uyu mukino byari byatangajwe ko uzabera muri Stade Nationale Amahoro taliki ya 11 Kanama 2024, gusa uyu munsi wamaze gushyirwa taliki ya 10 Kanama kuri Kigali Pelé Stadium.

Ishimwe Jean Claude hagati mu kibuga ku mukino wa FERWAFA Super Cup 2024

Related posts

“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Arsenal yongeye gusitarira mu Butaliyani, Barcelona ikorwa mu jisho, naho Leverkusen iranyagira! UEFA Champions League yakomeje [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya