Myugariro w’Amavubi yasinyiye ikipe nshya muri Maroc

Ishimwe Christian nyuma y'iminsi mike asinyiye Police FC yerekeje Zemamra yo muri Maroc ku masezerano y'umwaka umwe!

Umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Ishimwe Christian yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Renaissance Club Athletic de Zemamra, ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Maroc.

Nta gihe kinini cyari gishize Ishimwe Christian yerekanwe nk’umukinnyi mushya w’Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu, Police FC avuye muri APR FC, ndetse uyu yari yaranatangiranye na yo imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino uteganyijwe gutangira taliki ya 15 Kanama 2024.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, ni bwo ibiganiro hagati ya Christian n’iriya kipe byageze ku cyiciro cya kabiri, ndetse icyo gihe yahise ava i Kampala aho Police FC yari ikomereje imyiteguro banakina imikino ya gishuti, yerekeza muri Maroc.

Kugira ngo Police FC yemere kumurekura, byasabye ko yibutswa ko mu masezerano yasinyanye na na yo harimo ko nihaboneka ikipe imwifuza Police FC izatwara 60% agatwara 40%. Ni Police kandi yamaze kumubonera umusimbua witwa Ssenjobe Eric, Umunya-Ouganda w’imyaka 25 y’amavuko.

Kuri ubu rero, nyuma yo gukora Ikizamini cy’Ubuzima “Medical Test” mu ikipe ya Renaissance Zemamra mu cyiciro cya Mbere, kuri uyu wa Kane yahise asinyishwa amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe imaze umwaka umwe ivuye mu Cyiciro cya Kabiri muri Maroc.

Uyu mukinnyi, Ishimwe Christian yakiniye Marines FC, AS Kigali, APR FC ndetse na Police FC yaherukaga gusinyira, akaba no mu bihe bitandukanye yaragiye yitabazwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Ishimwe Christian nyuma y’iminsi mike asinyiye Police FC yerekeje Zemamra yo muri Maroc ku masezerano y’umwaka umwe!

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje