Menya amakosa abakobwa bisanga bakoze bikababaza abakunzi babo bigatuma babazinukwa burundu, inkuru irambuye

Nubwo abantu batandukanye kubera imiterere cyangwa ubuzima bwabo , ni bimwe mu bibatera kurakara ku buryo butandukanye ndetse no kurakazwa n’ impamvu zitandukanye ariko abahanga mu myitwarire y’ urukundo bemeza ko abahungu bari mu rukundo hari ibyo bahuriraho bibarakaza iyo bikozwe n’ abakobwa bakundana.

Impuguke mu gihugu cy’ u Bufaransa , umuhanga witwa Leleu, avuga ko nyuma yo gukora ubushakashatsi yasanze abahungu bari mu rukundo bakunda kurazwa cyane n’ ibi bintu bikurikira tugiye kubagezaho.

1.Kubaca mu ijambo: Igihe umuhungu abwira umukobwa bakundana aba ashaka ko amutega amatwi kandi akamwereka ko amwitayeho. Akenshi abahungu iyo bari kubwira abakunzi babo ibintu bigaragara ko nta rwenya babifitemo baba babihaye agaciro akaba ari nayo mpamvu bataba bashaka ko abakunzi babo babwira abatarangara cyangwa ngo ababace mu ijambo.

Iyo weretse umuhungu ko witaye ku byo ari kukubwira bituma agera kure akakubwira n’ andi mabanga ye menshi ndetse ntanatinya kukubwira n’ ibyuyumviro bye ariko iyo umweretse ko utamwitayeho ni ha handi ashaka noneho undi abitsa amabanga yari yarakugeneye, uwo abona ko amwumva kandi amwitayeho.

2.Kwigira umukobwa w’ umunyamahane: Umukobwa uhora mu makimbirane n’ abo babana , bakorana,… Iyo afite umuhungu bakundana biramurakaza na cyane iyo amenye ko ayo makimbirane aturuka ku mukunzi we.

3.Gusesengura ibintu cyane: “Ejo yanyise cheri ampamagaye cyangwa anyitabye none uyu munsi ntabyo yanyise. Ibyo bisobanura iki? Ntabwo akinkunze nka mbere se? ” Uru ni urugero ngo rushobora gutera umukobwa kwibaza no gusesenguramo byinshi ariko burya ngo abahungu bo iyo bumva nta kibazo gihari hari ibintu byinshi bavuga batabyitayeho.

Iyo rero umuhungu ngo ukunda kumugarura ku bintu byashize kera wabigize ikibazo biramubangamira bikanamutera gutangira kukwikandagiraho akumva ubwisanzure yihaga imbere yawe buragenda bushira, kubera ko abahungu bakunda ubwisanzure mu rukundo rw’ ukuri , ibi ngo ntibabikunda na gato.

4.Kuvuga imibanire yawe n’ umuhungu mukundana cyane cyane umuvugaho n’ abandi bakobwa bagenzi bawe.

Ngo abahungu ntibakunda na mba ko abakobwa bakundana bamenera abandi bakobwa bagenzi babo imibanire yabo mu rukundo. Kubera ko mu rukundo habamo amabanga menshi cyane kandi y’ umwihariko umukobwa utazi kugirira ibanga umukunzi we ntabwo abahungu bamwishimira.

5.Kubeshya: Umuhungu ugukunda by’ ukuri , nta na rimwe ajya yifuza kubona wamubeshye kuko iyo umuhungu agukunda atakubeshya kandi yumva urukundo agufitiye ruhamanya n’ umutima we , iyo umubeshye cyangwa ukabigerageza bitamuhungabanya cyane kubera imbaraga aba agutakazaho yaba mu bitekerezo , mu mishinga , mu bikorwa , ngo babigereranya no kumuca umugongo.

Ngo ibyiza nuko niba uguye mu ikosa wirinde kumubeshya ukamubwiza ukuri ukamusaba imbabazi uhozaho igihe we yanze kuziguha kubera urukundo agera aho akaguha imbabazi agiriye urukundo agufitiye.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.