Umukino utarakundwa cyane mu Rwanda umunyarwandakazi yawugiriyemo umugisha ku Isi

Umunyarwandakazi Henriette Ishimwe ukina umukino wa Cricket akaba asanzwe anakinira Ikipe y’Igihugu, yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi mu kwezi kwa Gatatu, Henriette Ishimwe yanditse aya mateka adasanzwe mu gihe asanzwe ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore muri uyu mukino wa Cricket, Iki gihembo yacyegukanye ahigitse abandi bakinnyi b’ibirangirire ku Isi bo mu Birwa bya Papouasie-Nouvelle-Guinée, bari bahataniye iki gihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Werurwe 2023.

Ishimwe Henriette w’imyaka 19, yagaragaje ko yishimiye bidasubirwaho aka gahigo aciye, avuga ko byose abikesha gukora cyane byumwihariko ibikorwa yakoze mu kwezi gushize kwa Werurwe ari na ko yaherewe igihembo.

Ku bw’ibyo yizeza ko agiye gukora ibirenze kugira ngo akomeze guhesha ishema u Rwanda rwamwibarutse kandi na we agakomeza kwagura impano ye.Yagize ati Ntegereje gukomeza gutanga umusanzu ku isi ya Cricket no gutsindira Igihugu cyanjye imikino myinshi.”

Iki gihembo acyegukanye nyuma yuko ikipe y’u Rwanda ya Cricket y’abagore yigaragaje mu marushanwa iherutsemo muri Nigeria, aho Ishimwe yanigaragajemo, ndete akaba yarabaye umukinnyi mwiza w’imikino inshuro ebyiri zose kubera uburyo yafashije ikipe y’u Rwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda