Kigali: Ubujura bwafashe indi ntera,  umukobwa yatewe n’ abajura bamutera icyuma

Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023 mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi
Umurenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, umuntu ukekwaho kuba ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yinjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, ahura n’umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amutera icyuma mu ijosi no mu nda, aramukomeretsa.

Abaturanyi b’urwo rugo batabaye basanga uwo muntu yagiye, bihutira kujyana uwo mukobwa Aloysie Mukeshimana wakomerekejwe n’uwo muntu kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvèstre Twajamahoro, avuga ko abajura binjiye muri urwo rugo, umwe aza kubonwa n’uwo mukobwa ahita amukomeretsa n’inkota mu nda no ku ijosi, Ati “Bitewe n’ibihe turimo byo kwibuka, n’amasaha yinjiriye mu rugo tukabihuza n’uko uyu muryango wacitse ku icumu, twaketse ko yaba yashakaga kubahitana ariko mu byo twamenye twasanze ari umujura washakaga kwiba”.

CIP Twajamahoro avuga ko hari gukorwa iperereza kuri ubwo bujura kugira ngo uwo mugizi wa nabi amenyekane.

CIP Twajamahoro asaba abaturage gukomeza kuba maso kuko abajura bagira amayeri menshi bitwikira kugira ngo bibe abaturage.Ati “Ni byiza ko n’abaturage batunga numero z’inzego z’umutekano kugira ngo batange amakuru ku buyobozi no mu nzego z’umutekano igihe habayeho guterwa kugira ngo batabarwe ku gihe”.src: Umuryango.rw

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro