Umukinnyi w’umuhanga yateye utwatsi APR FC yifuzaga kuzamugura arenga miliyoni 15 ahitamo kongera amasezerano muri Rayon Sports kubera urukundo yeretswe n’abafana bayo

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’umuzamu wayo wa mbere Hakizimana Adolphe kugira ngo imwongerere amasezerano y’imyaka ibiri.

Hashize igihe bivugwa ko uyu muzamu yifuzwa na APR FC, aho kuva mu mpeshyi y’umwaka ushize Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bari bagiranye ibiganiro ariko ntibyakunda ko ayerekezamo kuko yari agifite amasezerano muri Rayon Sports.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri mu biganiro bya nyuma na Hakizimana Adolphe, nta gihindutse ashobora kongera amasezerano y’imyaka ibiri mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-2023 urangira.

Uyu muzamu amaze iminsi agaragaza ubuhanga budasanzwe aho ku mikino ya Kiyovu Sports na APR FC yayisoje atinjijwe igitego, benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bakaba bifuza ko ayigumamo igihe kirekire kuko bigoye kubona undi muzamu w’Umunyarwanda umurusha.

Hakizimana Adolphe ni umwe mu bakinnyi bafite impano idashidikanywaho akaba yaratangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda