Heritier Luvumbu yakoreye ubuvugizi umukinnyi wa Rayon Sports ukomeje kurebana ay’ingwe n’umutoza Haringingo Francis Christian

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga yasabye umutoza Haringingo Francis Christian guha agaciro rutahizamu Moussa Camara akazajya amubanza mu kibuga.

Hashize igihe bivugwa ko rutahizamu Moussa Camara adacana uwaka n’umutoza Haringingo Francis Christian bikaba bituma ari nayo mpamvu nyamukuru atamuha umwanya wo gukina.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Rayon Sports yakinaga na APR FC, umutoza Haringingo Francis ntabwo yigeze yitabaza Moussa Camara ibi bikaba ari bimwe mu byababaje abakinnyi ba Rayon Sports kuko bemera ko Moussa Camara arusha ubuhanga Musa Esenu uhora ahabwa umwanya kandi adatanga umusaruro ushimishije.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye umutoza Haringingo Francis ko akwiye guha umwanya Moussa Camara kuko ari we bamenyeranye ku buryo iyo bari gukinana bimworohera kotsa igitutu amakipe atandukanye.

Uretse Heritier Luvumbu Nzinga wifuza ko Moussa Camara yajya ahabwa umwanya, n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abafana b’iyi kipe bose bemeza ko nta mpamvu yagakwiye gutuma uyu Munya-Mali yicazwa kuko atanga umusaruro uruta uwa Musa Esenu.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda