Umukinnyi w’ikipe ikomeye ihabwa amahirwe yo kwegukana ibikombe mu Rwanda yatunguye benshi ubwo yemezaga ko umusifuzi yabahaye Penaliti y’ubujura mu Gikombe cy’Amahoro

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu ikipe ya Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Muhozi Fred yemeje ko penaliti bahawe ku mukino batsinzemo La Jeunesse itari iya nyayo.

Kiyovu Sports yari yasuye La Jeunesse umukino wabereye kuri Stade Mumena saa 12h30’ zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023.

Nk’ikipe iri mu rugo, hakiri kare yakiriye Kiyovu Sports neza cyane iyitsinda igitego cya mbere hakiri cyatsinzwe na Omar.

Iyi kipe y’Urucaca yahise ikanguka irakina binyuze mu basore ba nka Muhozi Fred wari wazengereje La Jeunesse, yaje kwishyurira Kiyovu Sports ku munota wa 27.

Mu gihe La Jeunesse ikibaza ibibaye, Muhozi Fred yaje gutekerekamo igitego cya kabiri ku munota wa 30. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

Ku munota wa 63, Iradukunda Jean Bertrand yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya 3.

La Jeunesse ntiyacitse intege yakomeje kwataka maze Issa aza kuyitsindira icya kabiri ndetse yabonye amahirwe aba yavuyemo igitego cya 3 ariko biranga umukino urangira ari 3-2.

Ubwo umukino wari urangiye umunyamakuru w’imikino Imfurayacu Jean Luc yifashishije Urubuga rwa Instagram abaza niba penaliti yahawe Kiyovu ari ukuri maze Muhozi Fred amusubiza ko atari yo.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda