Umukinnyi w’igihangange w’Umunya-Espagne yamaze kwemera kuzakinira Amavubi

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Pontevedra ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kane mu gihugu cya Espagne, Jon Bakero González yamaze kwemera kuzakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Hasi igihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ritangaje ko hari abakinnyi bakomoka mu bihugu bitandukanye bazahabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda bakazakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwiza.

Iyi gahunda yo gukinisha abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda ishobora gutuma Amavubi akinisha Jon Bakero González w’imyaka 26 y’amavuko.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Jon Bakero González nta gihindutse azatangira gukinira Amavubi mu mikino ya gicuti iteganyijwe muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022, aho u Rwanda rushobora kuzahura na Sudan n’u Burundi.

Jon Bakero González yabonye izuba tariki 5 Ugushyingo 1996 avukira i Sitges mu gihugu cya Espagne, ashobora gukina nka rutahizamu wa kabiri cyangwa agakina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu.

Uyu musore yanyuze mu makipe atandukanye arimo FC Tucson, Carolina Dynamo, Chicago Fire, Tulsa Roughnecks, Toronto FC, Phoenix Rising, Slavia Sofia na Pontevedra abarizwamo ubu.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]