Umukinnyi wa Rayon Sports yemeje ikintu gikomeye Police FC igomba kuza yiteguye nubwo ikomeje kwigamba cyane kubera abakinnyi yagaruye batakinnye umukino ubanza

 

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports umaze iminsi bivugwa ko yamaze kumvikana na Police FC yatanze ubutumwa bukomeye kuri iyi kipe.

Hashize iminsi itari myinshi myugariro w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Ndizeye Samuel avuye mu mvune ariko kuva yava mu mvune agatangira gukina yafashije cyane ikipe ye ya Rayon Sports arimo kugeza ubu kuko ntabwo iratsindwa na rimwe arimo.

Amakuru twamenye ni uko mu mwiherero ikipe ya Rayon Sports yaraye ikomeze yitegura umukino w’uyu munsi, ni uko uyu myugariro wa Rayon Sports, yabwiye bagenzi be ko ngo ashaka guha ubutumwa bukomeye Police FC agasigira iyi kipe arimo igikombe kubera ko umwaka utaha ashobora kuzayivamo.

Ndizeye Samuel ari kumusozo wa amasezerano ye kuko mu myaka 2 yasinyiye ikipe ya Rayon Sports igomba kurangira ubwo iyi sezo izaba irangiye kereka iyi kipe nikora ibishoboka byose ikamwongerera amasezerano nubwo bivugwa ko atabikozwa.

Uyu uraba ari umukino ukomeye cyane bitewe ni uko nta kipe iraba ifite ikibazo na kimwe mu bakinnyi. Ikipe ya Rayon Sports yagaruye Ndizeye Samuel na Adolphe naho Police FC yo yagaruye Dany Usengimana, Muhadjiri ndetse na Rihungu.

Related posts

Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.