Amashirakinyoma ku bivugwa ko Hakizimana Muhadjiri yamaze guhabwa na Rayon Sports akavagari k’amafaranga akayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri

Umukinnyi w’igihangange muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Muhadjiri Hakizimana yagiranye ibiganiro n’amakipe atandukanye arimo Police FC yifuza kumwongerera amasezerano ndetse na Rayon Sports yamwifuje kuva kera.

Kuva muri 2015 ikipe ya Rayon Sports yagiye yifuza gusinyisha Hakizimana Muhadjiri gusa bikarangira ku munota wa nyuma amafaranga yo kumusinyisha abuze agahita yerekeza mu y’indi kipe.

Hamaze iminsi havugwa ko Muhadjiri Hakizimana ashobora kuzerekeza muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka akayisinyira amasezerano y’umwaka umwe, gusa birasa nk’aho bikigoye bitewe n’uko hari amakipe atandukanye yo muri Saudi Arabia ari kumuha amafaranga menshi.

Ibimaze iminsi bivugwa ko Rayon Sports ishobora kuba yarahaye Hakizimana Muhadjiri amafaranga akayisinyira imbanziriza-masezerano y’umwaka umwe ntabwo ari ukuri, gusa baracyari mu biganiro aramutse agumye mu Rwanda birashoboka ko yayerekezamo.

Hakizimana Muhadjiri ni umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe akaba yarakiniye amakipe arimo Etincelles FC, Mukura Victory Sports, Kiyovu Sports, APR FC, AS Kigali na Police FC.

Related posts

Abakinnyi ba Rayon bijejwe guhozwa amarira bari bamaze iminsi barira

Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.