Abakinnyi ba Rayon Sports batuye mugenzi wabo umujinya nyuma yo kubaca intege akababwira ko nta gikombe na kimwe bazatwara

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports biganjemo abavuga rikumvikana barangajwe imbere na kapiteni Rwatubyaye Abdul, Essomba Leandre Willy Onana, Heritier Luvumbu Nzinga na Raphael Osaluwe Olise bashatse gukubita rutahizamu Moussa Camara nyuma yo kubabwira ko Rayon Sports ishobora kuzabura igikombe cya shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 igeze ku munsi wayo wa 27 aho habura imikino itatu gusa ngo irangire, ikipe ya Rayon Sports ikaba iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 55 aho irushwa na Kiyovu Sports ya mbere amanota abiri gusa.

Ikipe ya Rayon Sports kandi iri muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro aho umukino ubanza wabereye i Muhanga yatsinze Police FC ibitego bitatu kuri bibiri, kuri uyu wa Gatatu bakaba barahurira kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wo kwishyura uratangira Saa Cyenda z’amanywa.

Mu myitozo y’ejo ku wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, mu myitozo ya Rayon Sports rutahizamu Moussa Camara yavuze ko Rayon Sports idaheruka kubaha imishahara yabo bityo ko ishobora kubura ibikombe byombi kuko abakinnyi bafite inzara ariko bagenzi be bahise bamutura umujinya bamubwira ko n’ubundi nta kamaro afitiye Rayon Sports bityo ko adakwiye kubaca intege.

N’ubwo Rayon Sports iri mu mwuka mwiza aho iri gutsinda imikino myinshi yikurikiranya, gusa iyi kipe imaze amezi atatu idahemba ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka kubabwira ko amafaranga yose baberewemo bazayahabwa mbere ya tariki 5 Gicurasi 2023.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda