Umukinnyi wa Rayon Sports akomeje kubura ibyangombwa bituma agaruka mu Rwanda

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko akomeje kubura ibyangombwa bituma ava muri Kenya akagaruka mu Rwanda gusubukura imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Paul Were Ooko n’umuryango we bagiye mu kiruhuko mu gihugu cya Kenya, abakinnyi bose ba Rayon Sports bakaba bari bahawe uruhushya rwagombaga kurangira tariki 3 Mutarama kuko batangiye imyotozo tariki 4 Mutarama 2023.

Iyi kipe igiye kumara icyumweru iri mu myitozo, ntabwo Paul Were Ooko yari yayigaragaramo bitewe n’uko akiri mu gihugu cya Kenya aho akiri gushaka ibyangombwa bimwemerera kugaruka mu Rwanda.

Amakuru ahari ni uko Paul Were Ooko azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha akaba ari nabwo azahita atangira imyitozo azasanga abandi bayimazemo ibyumweru bibiri.

Paul Were Ooko usatira aciye mu mpande yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize, kugeza ubu ntabwo yari yatanga umusaruro ushimishije nk’uko abakunzi b’iyi kipe bari babimwitezeho.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]