Kigali:Dore icyabaye cyatumye Umunyerondo apfira mu kabari agiye gutabara.

Mu rukerera rwo ku Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2022, nibwo hasakaye inkuru ibabaje y’ umugabo witwa Nsengiyumva Vincent w’ imyaka 50 y’ amavuko , wari usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano mu Mudugudu bizwi nk’ irondo ry’ umwuga yaburiye ubuzima mu mvururu ubwo yari agiye gukiza imirwano yariri kubera mu kabari.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyakariba, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Habumuremyi Egide, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, , yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu munyerondo yatewe ibuye n’umwe mu banyweraga mu kabari nyuma y’imvururu zaturutse ku ntebe yari yavunitse.Yagize ati“Umunyerondo yarari mu kazi mu buryo busanzwe,atabazwa na nyiri akabari,amubwira ko hari abanywi bari guteza intambara iturutse ku ntebe ya paulasitiki yari ivunitse mu kabari.”

Yakomeje agira ati“We na bagenzi be baratabara,bahageze bahasanga undi musinzi arabavangira.ahita atangira gushyamirana nabo, afata amabuye abiri.Irya mbere araritera, uwo ariteye ararikwepa, irya kabiri uwo ariteye we rimufata mu mutwe.”

Gitifu Egide yavuze ko yajyanywe ku Bitaro bya Kibagabaga ariko agahita yitaba Imana.Yavuze ko nyuma y’ibyabaye, kuri uyu wa gatatu hakorwa inama idasanzwe kugira ngo baburire abafite akabari gukorera ku masaha no kwirinda imvururu.

Umurambo wa nyakwigendera uracyari ku Bitaro bya Kibagabaga mu gihe hagitegerejwe ko ushyingurwa.Ni mu gihe ukekwa gukora icyo cyaha yahise atabwa muri yombi , afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisozi.( ivomo: Umuseke.rw)

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro