Umukinnyi wa Rayon Sports agiye kwirukanwa kubera gushinjwa ubusinzi burengeje urugero

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Kenya, Paul Were Ooko ashobora gutandukana na Rayon Sports bitewe n’uko ashinjwa ubusinzi bukabije bigatuma adatanga umusaruro ushimishije.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka nibwo Paul Were Ooko yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe azarangira n’umwaka w’imikino wa 2022-2023, gusa kuva yayigeramo ntabwo yari yatanga umusaruro ushimishije.

Amakuru aturuka mu ikipe ya Rayon Sports ni uko umutoza Haringingo Francis Christian atacyifuza ko Paul Were Ooko aguma muri iyi kipe bitewe n’uko batumvikana ndetse uyu mukinnyi akaba azana umwuka mubi mu rwambariro.

Kimwe mu byo Paul Were Ooko ashinjwa ni ubusinzi bukabije kuko kuva yayigeramo bivugwa ko inshuro nyinshi aba ari mu kabari bigatuma rimwe na rimwe asiba imyitozo harimo nk’iyo yasibye ubwo biteguraga gucakirana na APR FC.

Kugeza ubu ahazaza ha Paul Were Ooko hari mu mazi abira kuko mu gihe ataba asezerewe muri Mutarama 2023 azarekurwa mu mpeshyi y’umwaka utaha kuko umusaruro we ukomeje kunengwa n’abakunzi ba Rayon Sports.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]