Umukinnyi wa Rayon Sport agiye guhesha agaciro Championa y’u Rwanda anandika amateka yo gukina igikombe cy’isi. soma inkuru irambuye!

Ikipe ya Rayon Sport imaze igihe yitegura gukomeza gushimangira ko ariyo mpfura mumakipe yose ya hano mu Rwanda. kurubu iyikipe imaze igihe iri mumikino ya gicuti yo kwitegura umwaka w’imikino ndetse iyo unarebye umusaruro ubona ko iyikipe byaje kuyihira kuko imaze gutsinda imikino yayo uko ari ibiri. ibi kandi usibye kuba byaratumye abakinnyi b’iyikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda ireba urwego rw’abakinnyi yaguze, kurubu rutahizamu w’iyikipe afite amahirwe menshi yo kuba yakina igikombe cyi isi. wakwibaza ngo byaba byaje gute? Soma iyinkuru uyirangize uraza gusobanukirwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cameroonfot.net yemeza ko ubwo ikipe y’igihugu ya Cameroon yabonaga itike yo kuzakina igikombe cy’isi, yakomeje kujya ikurikirana abakinnyi bayo aho bakina hose ku isi. uyumusore witwa Willy Essombe Onana ugaragaza urwego rudasanzwe mumikinire ye, biravugwa ko ikipe y’igihugu yamaze kohereza aba Scout kugirango barebe imikinire y’uyumusore usanzwe afitanye isano n’umuzamu w’iyikipe yigihugu ya Cameroon witwa Willy Onana ngo maze nibasanga uyumusore ari kurwego rwo kuba yakinira ikipe y’igihugu abe yazahamagarwa ajyane nabandi muri Quatar gufasha ikigihugu kuba cyakwitwara neza muri iyimikino.

Mugihe ibi byaramuka bibaye, uyumusore akaba yaba ageze kunzozi ze nkuko yabitangaje akigera mu Rwanda ndetse yaba ahesheje agaciro championa ya hano mu Rwanda kuko niwe mukinnyi wambere waba uturutse muri Championa y’u Rwanda akaba yakina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi ndetse bikaba byahita bituma hari byinshi cyane bihinduka mumupira wacu. nkuko ikinyamakuru cameroonfoot.net cyabyanditse, cyagize kiti “umukinnyi utazwi wo muri championa itazwi agiye gukinira ikipe y’igihugu ya Cameroon leandre essombe willy Onana.

Source. cameroonfoot.net

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda