Nyuma yuko umutoza Adil wa APR FC ashimagijwe n’ubuyobozi bw’ikipe umukinnyi ukomeye yahishuye ko iyikipe itazarenga umutaru. Soma witonze!

Mumpera zi icyumweru gishize, nibwo iyikipe ya APR FC yaje gukora ibisa nk’ibitangaza mumaso y’abayirwanya maze ikabasha gutsinda ikipe yo mubarabu igitego kimwe kubusa mumukino w’ishiraniro wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ho muntara y’amajyepfo. nubwo uyumukino wagenze gutyo, ariko abakinnyi ndetse n’abatoza ba US Monastir banenze bikomeye uko imisifurire yagenze ndetse banahishura ko ngo bagomba gutanga ikirego bakarega umusifuzi wane igitego batsinze.

Nyuma yuko rero iyikipe yitwaye neza, ubuyobozi bwashimiye uyumutoza w’iyikipe ndetse bunamusaba gukomereza aho yasoreje atsinda kimwe agakomeza kugaragaraza ukuboko k’umutoza mumikinire y’ikipe ya APR FC ngo ndetse akabihamisha guhesha iyikipe amanota akaba yabasha gusezerera iyikipe yomuri Tunizia. nyuma rero yuko uyumutoza ashimiwe, bivugwa ko ari gukoresha imyitozo y’injyanamuntu ndetse ngo kuburyo abakinnyi hafi yabose batabyishimiye uburyo uyumutoza ari kubakuba.

Amakuru dukesha bamwe mubakinnyi b’iyikipe batifuje ko amazina yabo yajya ahagaragara, batangaje ko nubwo ibyo byose birikuba biteguye ko iyikipe izahura nakaga nigera muri Tunizia nkako yigeze guhura nako muri 2002 ubwo iyikipe yatsindwaga ibitego 7 byose mugihe umukino wari wabanje amakipe yose yari yabashije kunganya ubusa kubusa hano i Kigali.

Biteganyijwe ko iyikipe iribuhaguruke hano mu Rwanda kuri uyuwa3 yerekeza muri Tunizia mumukino wo kwishyura aho izabasha gutsinda ikarenga ijonjora ryambere izahita icakirana n’igihangange Al-ahly. ibi byose uyumutoza wa APR FC akaba abizi ndetse akaba akomeje gusezeranya abakunzi b’iyikipe ko uko byagenda kose iyikipe izahacana umucyo ngo ndetse iba yabasha kuzaha ibyishimo abakunzi bayo.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda