Hakorwe iki ko amatike y’umukino w’Amagaju Fc na APR FC adatirimuka?

Ku 12 Mutarama 2025, nibwo hateganyijwe umukino uzahuza ikipe ya Amagaju FC na APR FC kuri Stade ya Huye ,gusa kuri ubu amatike yo kwinjira ku mukino ugomba guhuza aya makipe yombi ntabwo arimo kugurwa cyane.

Ikipe ya Amagaju FC ikomeje gutangaza ko ikipe ya APR FC izaza mu karere ka Huye yikandagira kuko abakinnyi bayo ndetse n’ ubuyobozi biteguye gutsinda iyi kipe y’ Ingabo y’ Igihugu. Muri uko kwitegura Amagaju FC akomeje no gushishikariza abashaka kureba uyu mukino wayo na APR FC kugura amatike cyane ko ibiciro babishyize hasi kugira ngo abafana bazaze bihere ijisho ari benshi.

Ku munsi w’ ejo hashize tariki ya 9 Mutarama 2025, Ikipe ya Amagaju FC yashyize hanze uko amatike arimo kugenda agurwa ariko abafana ntabwo barimo kwitabira kugura amatike ari benshi.

Ubusanzwe usanga amatike yo kwicara ahasanzwe ari yo akunze gushira Mbere ariko kuri uyu mukino uzahuza aya makipe yombi niyo ari inyuma cyane.

Amagaju FC yatangaje ko ahasanzwe hamaze gukurwa amatike angana na 12.26%, ahatwikiriye hamaze kugurwa angana na 49.22%,muri VIP hamaze gukurwa angana na 38.06% naho muri VVIP hamaze kugurwa angana na 98.06% ninaho hamaze kugurwa amatike menshi kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Ikipe y’ Ingabo y’ Igihugu yifuza kuzasanga abafana benshi mu Karere ka Huye,nayo ikomeje gukangurira abafana bayo kugura amatike ku bwinshi nubwo nabo bigaragara ko basa nkaho bafite ikize cyinshi cyo gutsinda Amagaju FC,baka ariyo mpamvu ubona batarimo kugura amatike ku bwinshi.

Uyu mukino w’ishyiraniro uzaba kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2025, uzatangira ku isaha ya saa cyenda z’ amanwa ubere kuri Sitade Mpuzamahanga y’ Akarere ka Huye aho Amagaju FC asanzwe yakirira imikino ya Shampiyona.

Related posts

Umukinnyi w’ ikipe ya APR FC wari umaze kwigarurira abakunzi b’ iyi kipe agiye kwerekeza muri Macedonia

Rayon Sports ikomeje gushakisha abakinnyi kugira ngo ikomeze guhondagura amakipe y’i Nyarugenge

Mu cyatumye asezera harimo no gukoresha YouTube channel yiwe, Ibyo wamenya ku isezera ry’ umunyamakuru rwa Radio Rwanda