Umukinnyi ufite amasezerano y’umwaka n’igice muri Rayon Sports agiye kugurwa n’ikipe ikomeye muri Turkey bizatuma Gikundiro ibonamo akabakaba miliyoni 200

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul ari mu biganiro n’ikipe ya Sivasspor ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Turkey.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiye muri Gashyantare 2023, kuri ubu bikaba biri kugana ku musozo ku buryo nta gihindutse ashobora kuzayijyamo muri Nyakanga 2023.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Sivasspor buri gukora ibishoboka byose ngo basinyishe Rwatubyaye Abdul, bikaba bivugwa ko azatangwaho miliyoni 200 z’Amanyarwanda, amafaranga menshi akazajya muri Rayon Sports bigendanye n’uko akiyifitiye amasezerano azarangirana n’impeshyi ya 2024.

Ikipe ya Sivasspor iri ku mwanya wa 15 mu makipe 18 akina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Turkey

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]