Mu magambo aryana mu matwi, umukinnyi wa APR FC yihanangirije umutoza w’Amavubi maze bituma benshi bemeza ko atagira ikinyabupfura

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu ikipe ya APR FC, Niyibizi Ramadhan yatangaje ko yari akwiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Mu cyumweru gishize nibwo umutoza Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 30 azakuramo abo azakoresha mu mikino ibiri bazahuramo na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera mu gihugu cya Cote D’Ivoire.

Mu bakinnyi bahamagawe ntabwo barimo Niyibizi Ramadhan nyamara ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza ku buryo bukomeye muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Mu kiganiro Niyibizi Ramadhan yagiranye na BB FM Umwezi yatangaje ko yari akwiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi bitewe n’uko umusaruro we ari mwiza cyane.

Yagize ati “Niba koko umutoza w’Amavubi yarahamagaye abakinnyi agendeye kuri statistics nari nkwiye guhamagarwa, sinibaza rero niba nzatangira gukorera Igihugu igihe nzaba narashaje”.

Mu mikino 23 ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, Niyibizi Ramadhan amaze gutsinda ibitego birindwi anatanga imipira itanu yavuyemo ibitego.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda