Umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports yamenyesheje ikipe ko mu kwezi kwa mbere yifuza kwigegendera

Myugariro akaba na kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yamenyesheje ikipe ko mu kwezi kwa mbere yifuza kwigegendera.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ni kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports kuva mu mwaka w’imikino ushize. uyu musore benshi mu banyamupira bamushinja kuba yarabyibushye cyane bikaba bituma atakihuta. Ndetse muri iyi minsi ni umwe mu bakinnyi batakaza imipira myinshi ishobora gutuma ikipe yisanga mu bibazo.

Amakuru agera kuri Kglnews avuga ko uyu mukinnyi mu kwezi kwa Mutarama 2024 yifuza kongera gusubira hanze y’u Rwanda gushaka ikipe.

Rwatubyaye Abdul yagarutse muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 avuye mu gihugu cya Macedonia mu ikipe ya KF Shkupi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda