Umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports yamenyesheje ikipe ko mu kwezi kwa mbere yifuza kwigegendera

Myugariro akaba na kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yamenyesheje ikipe ko mu kwezi kwa mbere yifuza kwigegendera.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ni kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports kuva mu mwaka w’imikino ushize. uyu musore benshi mu banyamupira bamushinja kuba yarabyibushye cyane bikaba bituma atakihuta. Ndetse muri iyi minsi ni umwe mu bakinnyi batakaza imipira myinshi ishobora gutuma ikipe yisanga mu bibazo.

Amakuru agera kuri Kglnews avuga ko uyu mukinnyi mu kwezi kwa Mutarama 2024 yifuza kongera gusubira hanze y’u Rwanda gushaka ikipe.

Rwatubyaye Abdul yagarutse muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 avuye mu gihugu cya Macedonia mu ikipe ya KF Shkupi.

Related posts

Nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro 5 aho gukina na Rutsiro FC cyangwa Etincelles_Umutoza wa Amagaju yishongoye kuri Rayon

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?