Tombora y’igikombe cy’Afurika CAN2023 yasize Congo Kinshasa yisanze mu itsinda rimwe na Tanzania, menya itsinda ry’urupfu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukwakira, i Abidjan muri Côte d’Ivoire habereye tombola y’Igikombe cya Afurika cya 2023, kizaba hagati ya tariki ya 13 Mutarama n’iya 11 Gashyantare 2024, kibere muri Côté d’Ivoire.

Ibihugu 24 bizakina Igikombe cya Afurika mu mwaka utaha, byari byagabanyijwe mu dukangara tune tugizwe n’amakipe atandatu, hashingiwe ku buryo bikurikirana ku rutonde rwa FIFA.

Irindi tsinda rikomeye ni irya C ririmo Sénégal ifite irushanwa riheruka, Cameroun, Guinée Conakry na Gambia.

Itsinda A rizakinira i Abidjan kuri Stade Alassane Ouattara d’Ebimpé, Itsinda B rikinire kuri Stade Félix Houphouet Boigny mu gihe Itsinda C rizakinira i Yamoussoukro kuri Stade Charles Konan Banny.

Itsinda D rizakinira i Bouaké kuri Stade de la Paix, Itsinda E rikinire i Korhogo kuri Stade Amadou Gom Coulibaly naho Itsinda F rikinire i San Pedro kuri Stade Laurent Pokou.

Tombora yasize amatsinda apanze mu buryo bukurikira,

Itsinda A: Côte d’Ivoire, Nigeria, Guinée Equatoriale na Guinée Bissau.

Itsinda B: Misiri, Ghana, Cap-Vert na Mozambique.

Itsinda C: Sénégal, Cameroun, Guinée na Gambia.

Itsinda D: Algerie, Burkina Faso, Mauritania na Angola.

Itsinda E: Tunisia, Mali, Afurika y’Epfo na Namibia.

Itsinda F: Maroc, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zambia na Tanzania.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda