Umuhungu yaguye mu kantu ubwo yasohokanaga umukobwa muri restaurant akarya ibihwanye n’ibihumbi 300

Umuhungu yasohokanye umukobwa muri restaurant ariko aza kumirwa ubwo uyu mukobwa yaryaga ibintu bihwanye n’amafaranga ibihumbi 300 byose by’amacedi(amafaranga akoreshwa muri Ghana). Uyu musore yahise afata umwanzuro ukakaye ahitamo kwishyura ibyo yariye ku giti cye bihwanye n’ibihumbi 50 maze umukobwa amusiga aho arigendera.

Bisa n’ibitumvikana uburyo umuntu ashobora kurya ibintu bihwanye n’amafaranga ibihumbi kuko n’ubwo restaurant yaba ihenze gute byagorana kubona uwarya ibiryo bihwanye n’ayo mafaranga yose.

Uyu mukobwa rero ngo yabonye bamusohokanye ahitamo kurya nk’uzapfa ejo. Yatumizaga ibyo kurya bihenze ntacyo yitayeho kuko yumvaga ko ibyo kwishyura atariwe bireba ahubwo biza kwishyurwa n’uwo muhungu wari wamusohokanye. Ni mu gihe umusore we yatumije ibyo kurya ndetse yinywera ibintu bidahenze

Umukobwa ngo yatumizaga ibyo kurya bihenze ntacyo yitayeho kuko yumvaga ko ibyo kwishyura atariwe bireba

Nyuma yo kurya, umuhungu yabajije uyu mukobwa nimba bari butahane umukobwa aranga amubwira ko ananiwe cyane yumva ashaka kuruhuka. Ubwo uyu mukobwa yasohokaga agiye mu bwiherero, umusore yahise ahamagara umuseriveri wabakiriye amubaza fagitire maze ahitamo kwishyura ibihumbi 50 yari yariye ku giti cye asiga umukobwa ahongaho.

Ntawe uzi nimba uyu mukobwa yabashije kwikura mu nzara za banyiri restaurant kuko umusore avuga ko yamukwepye akigendera atamwishyuriye ibihumbi 300 nyamara ariwe wari wamusohokanye.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]