Imana Ikinze Akaboko,Ikipe Ya APR FC irokotse Impanuka Ikomeye Yerekeza I Nyamirambo Gukina na Marine.

APR FC Irokotse impanuka yerekeza ku mukino wayo na Marine Kuri Sitade Ya Kigali I Nyamirambo,abakunzi biyi kipe barashimira Imana.

Ikipe ya APR FC yakoze impanuka y’imodoka ubwo yari irimo iva ishyorongo aho isanzwe ikorera imyitozo yerekeza kuri stade ya Kigali Inyamirambo gukina na Marine FC

Nkuko byahise bisakara kumbuga nkoranya mbaga Mu masaha ashyira saa 12h nibwo ikipe ya APR FC yakoze impanuka y’imodoka ubwo yari ihagurutse ishyorongi mu karere ka Rulindo aho isanzwe icumbika yerekeza kuri stade ya Kigali Inyamirambo, ubwo bus itwara iyi kipe yagongaga imodoka yo mubwoko bwa Hiasi .

Amakuru dukesha ababibonye avuga ko iyi modoka itwara abakinnyi ba APR FC ariyo yagonze iyi Hiasi ariko ku bwamahirwe nta mukinnyi cyangwa undi muntu wakomeretse nta nuwahasize ubuzima ,ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura na Marine FC ku isaha ya saa 15h00  ukaba ari umukino wa 1/4 mu gikombe cy’amahoro aho umukino ubanza APR yari yatsinze ibitego 2:0

Apr Fc kuri ubu amakuru ahari ni uko abakinnyi batakomeretse ndetse bose ari bazima n’ubwo bakoze impanuka.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda