Nyuma y’ uko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amafoto y’ umuhanzi The Ben ari kumwe n’ umugore we Uwicyeza Pamella agaragaza ko atwite yabisabiye imbabazi.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’ itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukuboza 2024,yavuze ko ubwo yashyiraga hanze indirimbo irimo amashusho agaragaza inda y’ umugore we Uwicyeza Pamella atwite, abantu batandukanye batabyakiriye neza n’ umubyeyi we arimo.
Ati” Twakoze amashusho y’ indirimbo twerekana umugisha dufite ku Mana. Ariko Mama yaje kumpamagara akibona ariya amashusho ababaye cyane, ndasaba imbabazi umuntu wese wabibonye ukundi”.
Gusa uyu muhanzi we yakomeje avuga ko mu mboni ze n’ umugore we n’ uyu munsi batabibona nk’ikibazo.
Mu bantu bagarutse cyane kuri ayo mashusho y’ indirimbo uyu muhanzi yari yashyize hanze yise’True Love’ harimo Umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste wanenze cyane iyi myitwarire , aho yavuze ko umugore utwite akwiriye kubaha no kwiyubaha ubwe.
Kuri ubu uyu muhanzi arimo kwitegura igitaramo azakorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025 azahurimo n’ abahanzi batandukanye.