Bari bavuye gusangira inzoga! Ibyo wamenya ku mugabo wishe umugore we i Kamonyi

 

Mu karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda ,mu Kagari ka Kagira , mu Mudugudu wa Kamuhoza , havuravugwa inkuru y’ umugabo wishe umugore we ahita yishyikiriza ubuyobozi.

Ni umugabo witwa Muhawenimana Martin , w’ imyaka 42 y’ amavuko , arakekwaho kwica umugore we witwa Mukantarindwa Odette w’ imyaka 36 y’ amavuko , aba bombi babanaga batarasezeranye imbere y’ amategeko.

 

Aba bombi bashyamiranye ubwo bari bavuye gusangira inzoga ku witwa Emmanuel saa Saba z’ ijoro, nyuma baje gutaha bageze mu rugo umugore yanga kwinjira mu nzu umugabo ahita amuhirikira mu nzu aribwo bahise batangira gushyamirana byakurikiwe no kurwana.

Abaturage batangaje ko ibyo bikiba uyu mugabo ukekwaho kwambura ubuzima umugore we yahise yijyana ubwe kwa Mudugudu amutekerereza amahano amaze gukora yo kwica uwo bashakanye ,nawe nta gutinda ahita abibwira ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa ,w’ Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru bayamenye ko umugabo yishe umugore we ,ariko bataramenye icyo yamwicishije.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yishyikirije Umukuru w’Umudugudu wa Muhoza.

Kuri ubu nyakwigendera yajyanywe kwa muganga gupimwa naho umugabo ahita ashyikirizwa RIB.

Ubuyobozi bwasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe cyane cyane ku miryango babona ko ifitanye amakimnirane.

Related posts

AGEZWEHO: Aba Dasso babiri bakomerekeye mu mpanuka y’ imodoka y’ Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo.

Hamenyekanye impamvu imirwano ya M23 na FRDC idateze guhosha mu mpera z’uku kwezi

Mu muco Nyarwanda kirazira! Ibyabaye ku mukobwa wafashe nyina arimo gutanga ibyishimo ku mugabo we