Umuhanzi Seleman Uwihanganye benshi bazi ku izina ry’ ubuhanzi rya Seleman Dicoz yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise ‘ ikimata’

Umuhanzi Seleman Uwihanganye benshi bazi ku izina ry’ ubuhanzi rya Seleman Dicoz yashyize hanze

amashusho y’ indirimbo yise ‘ ikimata’ yabaye iya Kabiri kuri Albumu ye ya gatatu amaze igihe kinini

ari gutegura.

Iyi ndirimbo ya Seleman Dicoz yagiye hanze ku wa 23 Mata 2022, aho yasobonuye ko iyi ndirimbo

yaririmbyemo urukundo , ikaba igizwe n’ amagambo y’ urukundo umuntu yabwira uwa mutwaye

umutima. Ati“ Ndasaba umuntu wese ufite uwo yihebeye kuyigira iye”.

Uyu muhanzi muri iyi ndirimbo harimo aho aririmba agira ati“ Wanziye mu buzima unkomereza

umutima uwuha gutuza, nongera ndatuza , Nabaye ikimata , … Mu rukundo wampaye indi ikimata, ..”

Seleman avuga ko nyuma y’ amezi atandatu ashyize hanze Album ya Kabiri yise” The Source of love’

yatangiye umushinga wo gukora Album ya Gatatu iriho iyi ndirimbo’ ikimata’. Yongeyeho ko iyi album

izaba igizwe n’ indirimbo 10 z’ urukundo n’ izigisha imibanire myiza mu muryango.

Mu 2007 nibwo Seleman yatangiye umuziki amenyekana mu ndirimbo nka ‘ Kiberinka’, ‘ Pommes’ , ‘

Millé yakoranye na Lolilo, ‘ Kamwe ‘ yakoranye na Washington , n’ izindi nyinshi.

Mu 2012 uyu muhanzi nibwo yavuye mu Rwanda ajya gutura mu Bubiligi ari naho yamenyaniye n’

umukunzi we Umutesi Charlotte Putzeys barushinze tariki ya 13 Nyakanga 2019.

Reha hano amashusho y’ indirimbo ya Seleman Dicoz yise’ Ikimata’.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga