Umugore ni igice gikomeye cy’umugabo: Amagambo akomeye Madam William Ruto yavuze ku bashyira igitutu ku mugabo we

Madam Racheal Ruto ni umugore w’umukuru w’igihugu cya Kenya Perezida William Ruto, yabwiye abatuye igihugu cya Kenya bari gushyira igitutu ku mugabo we William Ruto kumuha umwanya uhagije akabakorera ibyo yabemereye yitonze.

Ibi Racheal Ruto yabitangaje ubwo yafunguraga ibitaro biherereye mu ntara ya   Laikipia aho yagize ati” igihugu kiri mu bihe bikomeye by’ubukungu, ariko ndagira ngo duhe umwanya umukuru w’igihugu kugira ngo akore ibyo yabemereye hatabayeho gukorera ku gitutu, duhanganye n’ikibazo cy’amapfa ariko iki kibazo ki giye kuba amateka kuko hariho haracukurwa amariba  bityo turizera ko umunsi byarangiye ikibazo cyo kubura amazi ntikizongera ku garagara.”

Madamu Ruto yahumurije abaturage ababwira ko Perezida igihe cyose aba aharanira icyateza imbere abaturage kuko afite icyerekezo kiza n’ibitekerezo bizima.

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?