Nyuma yogusinyisha abahanzi bakomeye, akomeje kongeramo amaraso mashya murugendo rwo kubaka labor ikomeye kurusha izindi murwanda.

 

Bishop entertainment nimwe munzu zifasha abahanzi zizwi nka “labor” mundimi z’amahanga, ikaba kuri ubu irigufasha abahanzi batandukanye muri ikigihugu. Iyinzu yatangiye yitwa ‘Inch-keys’ gusa yaje guhindura izina bitewe nuko iri ryari izina rigoranye mumivugire n’imyandikire yaryo.

Kuri ubu iyinzu irigufasha abahanzi bagera kuri batatu aribo: Kenny Edwin, Frank Stain,Paradis Tenor. Gusa nkuko twabitangarijwe numukuru wiyinzu ariwe Bishop, ngo iyi nzu hari abandi bahanzikazi 2 bariririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimubiganiro n’iyinzu, bigenze neza bakaba bazasinyishwa vuba bidatinze.

Kurubu iyinzu ntiragira studio yayo byumwihariko, kuri ubu rero bakaba bafatanya ninzu itunganya umuziki y’ Ibisumizi ikoreramo producer Evydeks. ndetse na producer Kina Beat mugutunganya indirimbo zabahanzi bafashwa niyinzu ya Bishop entertainment

 

Related posts

Yampano na Marina mu makimbirane: Indirimbo yasibwe, inkuru ihinduka ‘saga’Ati” Yampano yabuze amafaranga”

Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben, yemera no kukitabira

Madedeli yasubije urukundo ku murongo mushya yasezeranye mu ibanga rikomeye