Umugabo yatanze arenga miliyoni 12 ngo akunde ahinduke imbwa

Byakugora kwiyumvisha uburyo umuntu yifuza kuba imbwa, ariko mu Buyapani hari umugabo watanze akayabo k’arenga miliyoni 12 ngo akunde ahinduke imbwa. Uyu mugabo bivugwa ko yitwa Toko muri rusange ngo byamutwaye ibihumbi 12500 by’amayero akaba angana na 12500000 mu manyarwanda(rwf).

Uyu twakwita imbwa-muntu cyangwa se umuntu w’imbwa nk’uko yabyifuje ngo yegereye imwe muri company zimenyerewe mu gukora imyenda niko kuyigezaho ikifuzo cy’uko yamudodera umwenda nyawo umeze cyangwa ugaragaza uwambaye nk’imbwa. Iki cyifuzo cye ngo cyashyizwe mu bikorwa na company yahawe isoko ariyo zeppet isanzwe imenyerewe mu kwambika abakinnyi b’amafilimi n’abandi.

Gukora uyu mwambaro ngo ntabwo byari byoroshye, kuko iyi kompanyi ya zeppet yakoze inshuro 40 zose ari nako bakora igerageza bakosora ibitanoze kugeza babashije kugeza ku mwambaro w’imbwa neza neza. Toko aganira n’ikinyamakuru cyo mu Buyapani Mynavi yavuze ko yishimiye ko iyo yambaye uyu mwambaro aba asa n’imbwa neza. Avuga ko nk’umunyamideli akunda inyamaswa zigendera ku maguru ane, ngo yatekereje inyamaswa imuba hafi asanga ari imbwa niko guhitamo kwisanisha nayo.

Nyuma yo kudodesha uyu mwambaro, Toko yarawambaye maze ashyira amashusho hanze amugaragaza mu mwambaro w’imbwa arimo yigaragura hasi nk’uko imbwa zibigenza. Muri ayo mashusho Toko yivugira ko ashimishijwe no kuba ubu yabaye cyangwa agaragara nk’imbwa. Ati ” ubu nabaye imbwa nyayo kuko kuva cyera nifuje kuba inyamaswa.

Toko yagaragaye yigaragura hasi nk’uko imbwa zibigenza

Ababonye amashusho y’uyu mugabo ku mbuga nkoranyambaga bumiwe, bamwe bamushimira kuba yageze ku inzozi ze, ariko ku rundi ruhande hari n’abamuhaye urw’amenyo, bamunenga ko nta mugabo wakifuje kuba imbwa, ndetse ntibaniyumvisha uburyo uyu mugabo yatanze arenga miliyoni 12 zose ngo akunde ahinduke imbwa.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.