Umwana w’ imyaka 16 yatawe muri yombi azira kwiba umurambo mu irimbi, inkuru irambuye

Umwana w’ imyaka 16 yatawe muri yombi azira kwiba umurambo mu irimbi

 Polisi yo mu gihugu cya Nigeria yataye muri yombi , umwana uri mu kigero cy’ imyaka 16 y’ amavuko azira kujya kwiba umurambo mu irimbi ryo mu gace uyu mwana avukamo.

Ubwo uyu mwana yabazwaga na Police yagize ati“ Nge ibi mbikora kugira ngo mbone amafaranga. Police nayo ivuga ko uyu musore atari ubwa mbere yibye umurambo mu irimbi ngo kuko aricyo akora ngo abone amafaranga amubeshaho”.

Ku wa 23 Gicurasi 2022, nibwo uyu musore yafashwe ubwo yari avuye mu irimbi arimo yiba umurambo.

Yatangaje ko ibi abikorera amafaranga ari hagati ya N5000 na N3000 akoreshwa muri Nigeria ku wifuza ko abimukorera wese.

Abaturage batuye muri kano gace aya mahano yabereyemo bavuze ko atari ubwa mbere muri iri rimbi baza kuhareba bagasanga zimwe mu mva zirangaye bibye imibiri yari ishyinguwemo ariko bakayoberwa umuntu uyitwara.

Aba baturage bakomeje bavuga ko uyu mwana ashobora kuba yakoranaga na bamwe mu bavuzi ba gakondo bashobora kuba bifashisha iyi mirambo mu migenzo yabo.

Amakuru avuga ko uyu musore afunze mu gihe Police ikomeje kumuhata ibibazo ku bamutuma kwiba imirambo.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe