Nyagatare: Yatewe n’ intozi mu nzu acururizamo mu kuzitwika ahomba miliyoni icumi

Mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe , haravugwa inkuru y’ umucuruzi witwa Ndagijimana Dominique , watewe n’ intozi mu nzu acururizamo , mu kuzitwika umuriro yakoreshaga ufata ibicuruzwa birashya birakongoka bimuviramo igihombo cya miliyoni 10 z’ amanyarwanda.

Ibi byabereye Mudugudu wa Nshuri , Akagari ka Gitengure mu Murenge wa Tabagwe , mu Karere ka Nyagatare mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022.

Amakuru avuga ko uyu mucuruzi witwa Ndagijimana ucuruza ibyumba by’ imodoka na Moto ( Spare Parts, ) avuga ko saa saba z’ urukerera batewe n’ intozi mu nzu bacururizamo bakanayiraramo , hanyuma we na mugenzi we batangira gushaka uko bazitwika.

Ngo ubwo bazitwikaga bakoresheje ipine ishaje ariko ntibamenya ko hari ibishashi by’ umuriro byagiye mu bicuruzwa bariryamira , bongeye gukanguka bumva umuriro wakwiriye inzu yose.

Avuga ko bagerageje kuzimya ariko birangira ntacyo babashije kurokora mu bicuruzwa byarimo , ngo bifite agaciro ka miliyoni 10 z’ Amafanga y’ u Rwanda.

Ati“ Inkongi yatewe n’ umuriro twakoreshaga dutwika intozi zari zaduteye , ntitwamenye ko waguye mu mapine , twikanze inzu yose yafashwe duca insinga z’ amashanyarazi kuko nazo zari zamaze gufatwa , tugerageza kuzimya ariko ntacyo twaramiye”.

Akomeza avuga ko ibicuruzwa bitari mu bwishingizi kimwe n’ inzu yakodeshaga ikaba itari ibufite , ku buryo kongera gukora keretse abonye abamutera inkunga.

Bandora Emmanuel , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Tabagwe , agira inama abaturage kugira amakenga mu gihe bakoresheje umuriro mu kurwanya intozi , kuko bikurura impanuka.

Agira ati“ Urumva arahombye burundu kubera intozi n’ ubushishozi bucye , mu gihe umuntu yakoresheje umuriro aba akwiye kubanza gusuzuma ko wose wazimye neza”.

Agira Inama kandi abacuruzi gushinganisha ibicuruzwa byabo mu bigo by’ ubwishingizi , kugira ngo bagobokwe mu gihe bahuye n’ impanuka.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame