Umugabo yarongoye umugore we arasara kubera uburyohe[INKURU].

Umugabo w’umunya-Irlande ufite imyaka 54 yajyanywe mu bitaro igitaraganya kubera gutakaza ubwenge nyuma y’iminota 10 akoze imibonano mpuzabitsina n’umugore we ashaka kumwemeza.

Iyi ni inkuru ishingiye kuri ,uyu mugabo yasohotse ku wa Gatatu w’iki cyumweru mu kinyamakuru Irish Medical, aho abaganga basobanuye ko igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ari cyo cyabaye imbarutso yateye uyu mugabo guta ubwenge by’igihe gito.

Nyuma yo gutera akabariro, uwo mugabo bivugwa ko yahise yandika itariki y’uwo munsi muri telefoni ye ariko mu buryo butunguranye ahita amera nk’utaye umutwe ku buryo atari akibasha no kwibuka itariki bizihirizaho umunsi w’ishyingirwa rye n’umugore we kandi hari haciyemo umunsi umwe gusa uwo munsi ubaye.

Nkuko bamwe babisobanura neza ngo uyu mugabo yaryohewe cyane n’umugore we bituma yumva bimurenze bimuviramo ibi bibazo.

Irish Medical ivuga ko uyu mugabo yakomeje kubaza inshuro nyinshi umugore n’umukobwa we ku byerekeranye n’ibyabaye uwo munsi mu gitondo ndetse n’uwawubanjirije, bigaragara ko nta gitekerezo abifiteho.

Abaganga bavuze ko ubu burwayi buzwi nka Transient Global Amnesia (TGA) bukunda kwibasira abantu bafite hagati y’imyaka 50 na 70 , bukabatera kwibagirwa ibintu runaka by’igihe gito ku buryo batabasha kwibuka ibiba byabaye mu kanya gashize hakabaho n’abadashobora kwibuka ibyabayeho mu mwaka ushize.

Abafashwe n’ubu burwayi bashobora kongera kugarura ubwenge nyuma y’amasaha make.Uyu mugabo kuri iyi nshuro ngo yabashaga kwibuka izina rye n’imyaka afite ndetse hari n’ibindi bintu by’ibanze yibukaga nyuma y’uko yari afashwe n’ubu burwayi ku nshuro ya kabiri kuko no mu 2015 bwamufashe nabwo amaze gukora imibonano mpuzabitsina.

Umwanditsi w’iki kinyamakuru, usanzwe akora mu ishami rivura indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Kaminuza ya Limerick, yavuze ko abantu bagera kuri 10% bafite ikibazo cya TGA baba bafite ibyago byo kongera gufatwa n’iyi ndwara.

Yavuze ko ishobora guterwa no gukora imirimo y’ingufu, kurengerwa n’amazi akonje cyangwa ashyushye, umuhangayiko mu marangamutima, ububabare cyangwa igaterwa no gukora imibonano mpuzabitsina.

Nubwo iyi ndwara itera ubwoba cyane abantu bayirwara ndetse n’imiryango yabo, impuguke mu buvuzi zivuga ko atari indwara ikomeye cyane ku buryo yakura abantu imitima dore ko iba ishobora no guhita ikira mu mwanya muto.

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba