Rayon Sport: Umuterankunga mushya ugiye guha ikipe akayabo yamenyekanye. President Rt Uwayezu Jean Fideli ashimangira ko umwaka utaha Rayon Sport izaba itajegajega. Soma witonze!

Ikipe ya Rayon Sport ikomeje imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino aho abafana bishyuza ubuyobozi umwenda w’ibyishimo babarimo kuva manda ya president Rt Uwayezu Jean Fideli yajyaho. muminsi ishize, uyumugabo yumvikanye yemeza ko iyikipe igomba gutwa kimwe mubikombe bikinirwa hano mu Rwanda cyangwa ikabitwara byose. icyo gihe yateruye amagambo agira ati: “igihe kirageze ngo amarire mwarize muyahore, kuko mugiye gusubirana ibyishimo ndetse bikazarenga nibyo mwigeze kugira.”

Benshi mubafana ba Rayon Sport bafashe irijambo nk’imikino, ariko kurubu abenshi bamaze kubyemera bashingiye kuburyo uyumugabo yahise yiyambaza abarimo Gacinya Chance Denis, Muhirwa Prosper ndetse nabandi bamenyereye ibibera muri iyikipe kugirango bamufashe kugura abakinnyi. iyo urebye urutonde rw’abakinnyi iyikipe ya Rayon Sport ishaka ndetse nabo bivugwa ko yamaze gusinyisha, usanga koko ibyavuzwe amaherezo bizaba impamo ndetse bikaba byanarenga uko we yabisezeranije abakunda iyikipe yambara ubururu n’umweru.

Mubusanzwe, kimwe mubibazo ikipe ya Rayon Sport ijya igira kikayizahaza, ni ikibazo cy’amikoro. ariko uyumugabo asa naho aricyo yahereyeho akemura, kuko mubaterankunga iyikipe yarisanganzwe ifite, yabanje kongera amasezerano na Canal ndetse binavugwako yongereye amafranga yari yaremeye gutanga muri iyikipe ndetse umuyobozi Rt Jean Fidele ntiyigeze arekera aho kuko yamaze kumvikana na Banki ya Kigali amasezerano y’ubufatanye.

Iyi banki iri muzikomeye hano mu Rwanda, igiye kwiyongera kubandi baterankunga iyikipe isanzwe ifite, aho biteganyijwe ko nibaramuka basinyanye amasezerano , iyi bank izajya itanga asaga million 320 kumwaka, maze Rayon Sport ikazajya iyamamaza mumikino yakiriye, ikayamamaza kuri Televiziyo yayo ya youtube ndetse abafana ba Gikundiro Forever bakajya bambara imyenda bazahabwa n’iyi banki.

Biteganyijwe ko ayamasezerano azasinywa mukwezi kwa munani, ndetse kwikubitiro Rayon Sport ikazahita ihabwa asaga million 100 yo kwifashisha mukugura abakinnyi. byitezweko mugihe ayamasezerano yashyirwaho umukono kumpande zombi, ikipe ya Rayon Sport yazaba ifite ubushobozi bwo guhemba abakozi bayo imyaka 3 yikurikiranya ndetse akaba ari nabyo umuyobozi Rt Jean Fideli ashingiraho amara impungenge abafana ko uko byagenda kose umwaka utaha w’imikino iyikipe izaba ihagaze neza cyane.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda