Umugabo w’ i Nyanza yagiye kuvumba inzonga nayo iramuvumba ahita abura ubuzima mu buryo bwatunguye benshi

 

Mu Karere Nyanza mu Murenge wa Kibirizi , mu Kagari ka Mbuye mu Mudugudu wa Kigarama , haravugwa inkuru iteye agahinda naho umugabo yagiye kuvumba inzoga mu rugo rw’ umuturanyi we ahita abura ubuzima mu buryo bamwe batavugwaho rumwe.

Umva hano inkuru mu mashusho y’ uko byagenze

 

Uyu Nyakwigendera yitwa Uwihanganye Anathole yari afite imyaka 42 y’ amavuko.

Ngo yagiye kungwa urwagwa ku muturayi we kuko rwari rwahiye.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yagiye mu bwiherero avuyeyo aranyerera akubita agahanga k’ inyuma ku kijerekani cyari hafi y’ ubwiherero ahita ashiramo umwuka,Nyakwigendera yasize umugore n’ abana

 

Abari kumwe n’ uwo mugabo bumvise yikubise hasi , bajya kureba icyo abaye basanga yashizemo umwuka.

Nyakwigendera yari ari kumwe n’abandi baturanyi be, bari bagiye kunywa urwagwa ku muturanyi wabo.

Hari amakuru avuga ko ubusanzwe nyakwigendera, umuganga yari yaramubujije kunywa inzoga bitewe n’uburwayi yari afite.

 

Kayitesi Nadine, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, yemeje aya makuru avuga ko nyakwigendera yariho asangira n’ abandi koko ,agiye mu bwiherero,avayo aranyerera aragwa ahita apfa.

Kuri ubu inzego bireba zatangiye iperereza

 

Related posts

Abasirikare batanu bo mu ngabo za Congo bishwe mu buryo bw’ ababaje benshi abandi bikangamo

Abakoresha YouTube mu Rwanda bagiye kujya barya ifi bikuza inkoko! Nyuma ya makuru meza amaze kujya hanze

Barimo kwikura mu bice bari barigaruriye!Ese byagenze gute kugira ngo M23 yongeye kwikura mu tundi duce