Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru ibabaje aho umugabo yishwe n’ abagizi ba nabi , bamushinja kwiba ibigori.
Inkuru mu mashusho
Ni umugabo uri mu kigero cy’ imyaka 25 y’ amavuko yishwe n’ abagizi ba nabi nyuma yo kumukubita ubwo bamukekaho kwiba ibigori ubundi umurambo we bawusanga mu buvumo.
Umurambo w’uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 8 Nyakanga 2023 ahagana saa kumi n’ebyiri (saa 6H00).
Amakuru avuga ko umurambo w’ uyu mugabo wasanzwe mu buvumo buherereye Mudugudu wa Bubandu, Akagari ka Bukinanyana Umurenge wa Cyuve.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukinanyana, MANITEZE Jean d’Amour, yabwiye umuseke dukesha ino nkuru ko amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku munsi w’ejo biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.Yagize ati “Amakuru nayamenye mu gitondo, mpamagawe n’umuyobozi w’umudugudu, nawe wari uhawe amakuru n’umusaza wari ugiye gushaka inkwi mu ishyamba,aza kubona umurambo aho, araduhamagara. Turahagera dusanga nibyo, duhamagara inzego zibishinzwe ziraza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukinanyana, avuga ko hamaze gufatwa abantu batandatu bakekwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.Yagize ati “Mu bakekwa barafashwe, ubu biri mu nzego zibishinzwe. Twasanze yakubiswe, abakekwa baratwawe,dutegereje kuzamenya ikizava mu butabera.Hafashwe abantu batandatu.Umurima bikekwa ko yakubitiwemo,agiye kwiba ibigori nyirawo yahise acika , kugeza ubu turacyamushakisha.”
Gitifu Maniteze yagiriye inama abaturage kwirinda kwihanira bagategereza inzego zibishinzwe kandi bagatangira amakuru ku gihe.Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri.Ni mu gihe abakekwa bari kuri Polisi sitasiyo ya Muhoza kugira ngo bakorerwe dosiye zishyikirizwe RIB.