Kimenyi Yves ahanganiwe n’amakipe 2 akomeye muri shampiyona y’ u Rwanda

umunyezamu Kimenyi Yves usanzwe ari n’umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi arashaka n’amakipe abiri ariyo police FC na As Kigali, zose zifuza kubona umuzamu ukomeye.

Kimenyi Yves nyuma yaho kiyovu sport itangaje kumugaragaro ko itakiri kumwe nawe, byahise bifungurira amayira andi makipe atangira kugirana ibiganiro n’uyu munyezamu.

Ku ikubitiro police FC niyo yegereye uyu mugabo imwereka ko imwifuza ndetse n’ibiganiro bigenda neza. Umutoza Mashami Vincent utoza police fc Nawe akaba yari yishimiye kongera gutoza Kimenyi nyuma yo kumutoza mu mavubi, gusa hakaba hari kakiri bamwe mu bayozi ba police bashidikanya kuri uyu muzamu.

Ikipe ya As Kigali nayo nk’ikipe idafite umuzamu nyuma yo gutandukana na Ntwari Fiacre, kandi ikaba yifuza umuzamu ukomeye yahise yinjira mu biganiro na Kimenyi Yves. kugeza kuri ubu Nta kipe n’imwe irumvikana na Kimenyi nubwo police FC ariyo ihabwa amahirwe menshi yo kuba yakwegukana uyu muzamu.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda