Umugabo w’ i Musanze yacunze imvura iguye aca mu rihumye abaturage n’ubuyobozi, asambura inzu yabagamo ajya kubigurisha ngo abone uko yica icyaka kuko cyari cyimurembeje

 

Ni amahano yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023, nibwo umugabo yacunze abaturage n’ ubuyobozi asambura inzu yabagamo ajya kugurisha ibikoresho ngo abone icyo anywesha inzoga.

Inkuru mu mashusho

 

 

Uyu mugabo yitwa Nganizi, yari atuye mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, kuri ubu arimo gushakishwa nyuma yo gutoroka amaze gusambura inzu yabagamo akagurisha amabati ,inzugi n’ amadirishya.

Amakuru avuga ko inzu yabagamo yayubakiwe na Leta nk’ umuturage utishoboye, abaturage bo muri ako gace bavuze ko imyitwarire ye idahwitse, kuko nyuma yo gusambura iyo nzu, ngo yari amaze ibyumweru bibiri ayibamo irangaye uruhande rumwe, nyuma yo kuyisambura agakuraho amabati icumi bamutesha amaze kugurishamo atatu.

Ndayambaje Karima Augustin , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Busogo yemeje aya makuru avuga ko uwo muturage yakunze kurangwa n’ inda nini , kugeza ubwo atinyuka kwisenyeraho inzu akagurisha amabati, yagize ati“Ibya Nganizi natwe byatuyobeye, ntabwo tuzi impamvu imutera gukora ariya makosa, ariko bituruka ku mpamvu yo kudashaka gukora. Nk’ubu muri uku kwezi gushize twamutesheje amaze gusambura amabati 10 kuri iyo nzu, tumutesha amaze kugurisha atatu, arindwi tuyabika ku kagari”.

 

Ubusanzwe uwo mugabo yari afite umugore n’ abana batabana ,ngo bajya gutandukana nanone yari yasenye inzu Leta yari yabubakiye, agurisha amabati.

 

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda