Dore amwe mu marenga umubiri w’ umukobwa ukora n’ icyo biba bisobanuye iyo yakwemereye urukundo..

Mu rukundo hari byinshi bikorwa ariko bikabanzirizwa n’ imvugo zitandukanye, hari ubwo rero umuntu ashobora kuguha ubutumwa muri iki gihe nyamara we atigeze abumbura umunwa we ngo akuvugishe, dore amwe mu marenga umubiri w’ umukobwa ukora n’ icyo biba bisobanuye iyo yakwemereye urukundo

Ni kenshi mu rukundo umukobwa avuga oya kandi yemeye, ubundi akavuga yego kandi yahakanye. Abasore rero ntibajya basobanukirwa imvugo y’abakobwa ahubwo ugasanga bayifata nk’uburyarya kandi atariko biri.

Kamere y’abakobwa ituma hari ibyemezo bafata ariko bakagira ubwoba bwo kubishyira kumugaragaro, akaba ari nayo mpamvu baba bakeneye umusore kugira ngo abibafashemo. Biragoye kugira ngo usobanukirwe imvugo y’umukobwa mu magambo, ariko hari uburyo bwo gusobanukirwa ibyo umukobwa avuga urebye ibimenyetso cyangwa se amarenga akoresheje abivuga. Umubiri w’umukobwa niwo ugaragaza ibyo ashaka, kurenza uko imvugo ye ibigaragaza.

  • Guceceka, guseka no kumwenyura

Iyo ubajije umukobwa ikintu agaceceka aba yemeye. Guceceka bisobanura yego. Iyo umubajije uti ese niwowe wabwiye runaka ko dukundana? Iyo acecetse aba ariwe wabimubwiye. Kandi nanone iyo umubajije agaseka cyangwa akamwenyura nabwo aba yemeye.

  • Kwipfumbata akareba hirya

Iyo umukobwa yipfumbase akanga ku kureba mu maso ujye umenya ko atagushaka. Umukobwa ashobora kuba adashaka kuvugana nawe ariko akabura aho ahera abikubwira. Nubona umukobwa yifashe gutyo kandi akareba hirya uzahite ukuramo akawe karenge.

  • Kugukoraho buri kanya

Iyo umukobwa ari kugukoraho buri kanya aba ashaka ko mumenyana kurushaho. Umukobwa uba ugufata intoki, cyangwa akakwikoreshwaho, akakwikubitisha udushyi aba ashaka ko mumenyana birushije ibisanzwe. Uwo mukobwa kandi uzasanga akwigana waseka nawe akisetsa.

  • Guhumbaguza , kurya intoki, gukora mu misatsi no gukebaguza

Iyo umukobwa ahumbaguzwa, akarya intoki, akikora mu misatsi, agakebaguzwa aba yagutinye. Umukobwa uzabonaho ibi bimenyetso aba yakugizeho ikibazo ko ushobora kumugirira nabi ku buryo biba bisaba ko ukora ibishoboka  kugira ngo ye kugutinya. Gusa nanone hari igihe abikora bitewe n’abo muri kumwe aribo yatinye bakamutera ikibazo bigatuma atisanzura.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi