Umugabo induru yayishyise ku munwa kubera ibyo yari amaze kubona ubwo yarimo akora urukundo rwo mu mashuka n’ umukunzi we mu ijoro rya mbere ry’ ubukwe bwabo

Umugabo yateye induru agisha inama ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukora rwo mu mashuka n’umugore we yaramubwiye ko ari isugi maze akaza gutungurwa nuko atavuye amaraso, nyamara ngo barahuriye mu rusengero, akaba ari kwibaza niba umugore we yaramubeshye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo yagize ati: “Mu ijoro ry’ubukwe, umugore wanjye ntiyavuye amaraso, habe n’igitonyanga na kimwe cy’amaraso, kandi yambwiye ko ari isugi kuva cyera”.

Uyu mugabo akomeza ikibazo cye mu butumwa bwakurikiyeho, agira ati: “Umugoroba mwiza, sinzi niba ibi ari ibintu bikomeye, nkunda umugore wanjye ariko kuva mu byumweru bishize twagerageje gushaka amaraso ntitwayabona”.

“Byansabye no kugura amashuka y’umweru kugirango nibonere amaraso ariko twakoze urukundo rwo mu mashuka inshuro zigera kuri esheshatu nta maraso avuye”. “Naterese umugore wanjye mu mezi atandatu mbere yuko dukora ubukwe, twahuriye mu rusengero kandi idini ntiritwemerera gukora urukundo rwo mu mashuka tutarashyingirwa. Ibyo narabyubashye”. “Umugore wanjye ni mwiza, anyitaho kandi afite akazi keza, buri kimwe nshaka tugihurijeho, tunafana ikipe imwe, mbese ni inshuti yanjye”.

“Gusa ndizera ko yambeshye kubyerekeranye no kuba ari isugi, kandi mvugishije ukuri wenda si ibintu bikomeye cyane ariko se birashoboka ko umukobwa w’isugi atava amaraso?” “Nabajije umuganga wanjye, inshuti zanjye z’abakobwa benshi bose bavuye amaraso ubwo bavaga mu busugi.”  “None kubera iki umugore wanjye nishakiye ariwe utaravuye amaraso? Ese ni iki kindi ari kumbeshya?”

Related posts

Rusizi: Umukobwa yabengewe ku murenge ,umusore yifuza murumuna we ko ari we uryoshye!

Abantu 10 bakoreye imibonano mpuzabits1na mu kivunge bahuye n’ uruva gusenya

Mu mujyi wa Kigali mu Giporoso ibihabereye biteye ubwoba ku musore wasomye agacupa arangije atera ibuye mu modoka y’Abasirikare