Umugabo arashinjwa kuroga abana be b’abahungu nawe akagerageza kwiyahura ariko ntibimuhire

Mu gihugu cya Afurika y’epfo haravugwa inkuru ibabaje, umugabo waho arashinjwa kuroga abana be b’abahungu nawe akagerageza kwiyahura ariko ntibimuhire. Batatu muri bane yari yahaye uburozi bamaze gupfa naho undi amerewe nani kwa muganga, ni mugihe hari uwasigaye wanze kunywa ubwo burozi bahawe na se.

Abana batatu b’abavandimwe Lehlogonolo, Kathleho ndetse na Tebogo bose bigaga mu mashuri abanza, bahawe uburozi mu mutobe bahawe na Se ubabyara ku mpamvu n’ubu zitaramenyekana. Uyu mutobe ngo bawunyweye ari bane ariko uwa gatanu yanga kuwunywa. Batatu mu bawunyweye bahise bapfa naho mugenzi wabo nawe arembeye mu bitaro. Si aba bana bahawe uburozi bonyine kuko n’imbwa yabo nayo yahawe ubu burozi ihita ipfa.

Uyu mugabo ngo nyuma yo guha uburozi abana yibyariye yagerageje kwiyahura ariko aza gutabarwa atarashiramo umwuka ajyanwa kwa muganga. Umwe mu bagize umuryango w’uyu mugabo avuga ko nyuma yo kwitabwaho n’abaganga ntapfe ngo ari gusaba imbabazi kubyo yakoze. Avuga ko nawe atazi icyamuteye gukora ariya mahano.

Abana b’abahungu uko ari batatu umukuru yari afite imyaka 16 undi 13 naho umuto yari afite imyaka 6. N’ubwo uyu mugabo wihekuye ari kwa muganga, Polisi yatangiye iperereza ku rupfu rw’aba bana b’abahungu ni ikirego aho ashinjwa kuroga abana be nawe akagerageza kwiyahura n’ubwo bitamuhiriye.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda