Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022, u Rwanda rurashinja Congo kurushimutira abasirikare ifatanyije n’inyeshyamba za FDLR. Abashimuswe ni Cpl Nkundabagenzi Elysée ndetse na Ntwari Gad bakaba bashimuswe ubwo bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano (Patrol).
Ibi byo gushimuta abasirikare b’u Rwanda bije nyuma y’iminsi micye mu Rwanda haguye ibisasu byaturutse muri DRC, bikaba byarakomerekeje abantu ndetse bikanangiza ibikorwa bimwe na bimwe birimo inyibako. Nyuma y’ibi bisasu nabwo u Rwanda rwasohoye itangazo rusaba ibisobanuro.
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC kimaze iminsi mu mirwano ikomeye gihanganyemo n’inyeshyamba za M23a aho cyemeza ko nta kabuza izi nyeshyamba ziterwa inkunga ns Leta y’u Rwanda, ni ibirego u Rwanda rwamye ruhakana. Ku munsi w’ejo nibwo Leta ya Congo yari yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo za kompanyi y’indege ya Rwandair zerekezaga muri iki gihugu ndetse ihita ihamagaza ambasaderi w’u Rwanda muri DRC Vincent Karega kugirango atange ibisobanuro kubyo bashinja u Rwanda.
Muri iri tangazo ry’igisirkare cy’u Rwanda, ibi bikorwa byo gutera ibisasu ku Rwanda ndetse no gushimuta abasirikare barwo rubifata nk’ibikorwa by’ubushotoranyi. Iri tangazo kandi rivuga ko aba basirikare bashimuswe bakaba bafitwe n’inyeshyamba za FDLR mu burasirazuba bwa Congo. U Rwanda rushinja Congo gukorana n’izi nyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
U Rwanda rwasabye ubuyobozi Congo kurekura aba basirikare barwo bashimuswe. U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byari bimaze iminsi bifitanye umubano mwiza kuva Perezida Felix Tchisekedi yatangira kuyobora Congo asimbuye Joseph Kabila ku butegetsi, gusa muri iyi minsi ibintu birasa n’ibyasubiye inyuma kubera imirwano ingabo za Leta ya Congo FARDC zihanganyemo na M23, Congo igashinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe ariko u Rwanda rukabihakana rwivuye inyuma.