Rayon Sports na APR FC zabyinnye mbere y’ umuziki

 

Mu karere ka Huye kuri Sitade Mpuzamahanga Huye , habereye imikino ibiri y’ ibirarane by’ umunsi wa 15, wa Shampiyona ,harimo uwahuje ikipe ya Rayon na Mukura ku wa 11 ndetse n’ uwahuje ikipe ya Amagaju FC na APR FC ku wa 12 Mutarama 2025.

Iyi mikino yabereye muri kano Karere ka Huye,yatumye muri kano Karere hashyuha cyane bitewe ni uko hari hari abantu benshi kuko iyi mikino yose niho yabereye bivuze ko abafana bari benshi,abanyamakuru ndetse n’ izindi ngeri zitandukanye zarebye iyi mikino yari iryoheye ijisho.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2025, nibwo habaye umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS ,ni umukino wari mwiza twabonye abakinnyi b’ ikipe ya Mukura VS bigaragara cyane ndetse urangira Mukura VS itsinze ibitego 2_1.

Abakunzi ba Murera bagaragaje kwitabira cyane uyu mukino kugeza aho amatike yabuze gato ngo ashire ndetse no muri Sitade wabonaga harimo abafana benshi bijyanye n’ imodoka zirenga 40 zavuye mu Mujyi wa Kigali wabonaga ikipe yiteguye neza nubwo yatashye iri mu gahinda gakomeye.

Ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2025, ikipe ya APR FC yahise ikina n’ ikipe ya Amagaju FC , umukino urangira APR FC itsinzwe igitego 1_0, ni umukino waranzwe no kurebwa n’ abafana batari benshi cyane bijyanye ni uko abakunzi ba APR FC batitabiriye kugura amatike ku rwego ruri hejuru.

Muri Sitade ya Huye harimo abafana ariko igice kimwe cy’ ahasanzwe ntabafana benshi barimo kuko ni naho haguzwe amatike make. Ikipe ya APR FC yari yagerageje gushakira abafana bayo ama_ Busi ariko n’ ubundi nibura nk’ ikipe ya Kabiri ifite abafana benshi ntabwo byari bibi cyane ko ikipe yari yanakiniye mu Ntara.

Abakunzi ba APR FC nubwo batari benshi cyane ariko Umujyi wa Huye batumye ushyuha cyane bijyanye ni uko bari baraye muri aka Karere ndetse binahurana no kuba ikipe ya Rayon Sports yari yaraye itsinzwe na Mukura VS, Abarimo umufana wa APR FC Rujugiro n’ abandi bafana bifatiye ku gahanga Rayon Sports ariko nabo bakimara gutsindwa byari amarira menshi ndetse bamwe banifuza ko umutoza Darco Novic yakwirukanwa kubera uko babona akinisha ikipe yabo bidatanga umusaruro.

Byari agahinda kenshi ku bakunzi ba Rayon Sports na APR FC bamwe ntibatinya kuvuga ko urugendo rwo kuva i Huye baza Kigali rwababanye rurerure cyane ko izi’ kipe zose nta n’ imwe yabonye inota na rimwe imbere y’ aya makipe akinira i Huye.

Related posts

Ibya CHAN 2024 bikomeje kugorana turafata ibihe tureke ibihe?

Manchester City kutabona itsinzi byaterwaga n’ibintu byinshi! Pep Guardiola mu gahinda

APR FC yirukanye abakinnyi bayibereye ipfube